skol
fortebet

Rayon Sports igiye gusinya amasezerano y’imikoranire na Raja Casablanca yo muri Maroc

Yanditswe: Sunday 18, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwagura umubano n’andi makipe yabigize umwuga,ikipe ya Rayon Sports igiye gutangira gukorana na Raja Casablanca yo muri Maroc nkuko yabitangaje.
Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, agiye kumara iminsi itandatu muri Maroc mu rugendoshuri ruzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye.
Nk’uko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yabitangaje ibicishije kuri Twitter, Uwayezu Jean Fidèle azasura amakipe akomeye muri Maroc.
Iti "Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle ari (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwagura umubano n’andi makipe yabigize umwuga,ikipe ya Rayon Sports igiye gutangira gukorana na Raja Casablanca yo muri Maroc nkuko yabitangaje.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, agiye kumara iminsi itandatu muri Maroc mu rugendoshuri ruzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye.

Nk’uko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yabitangaje ibicishije kuri Twitter, Uwayezu Jean Fidèle azasura amakipe akomeye muri Maroc.

Iti "Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca, aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Raja Athletic Casablanca."

Yakomeje igira iti "Kuri gahunda kandi, umuyobozi wa Rayon Sports azanasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherereye mu gace ka Sale ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Maroc i Rabat."

Uyu muyobozi wa Rayon Sports FC kandi, azareba umukino wa Shampiyona ya Botola Pro uzahuza Raja Casablanca na Renaissance Nahdat Zemamra.

Raja Casablanca ikunzwe na benshi muri Maroc ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ’CAF Confederation Cup’ cya 2020/21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa