
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushakisha abakinnyi bazayifasha gukomeza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda aho byatangajwe ko iri mu biganiro n’umukinnyi w’Umunya-Uganda, Bayo Aziz Fahad.
Amakuru yizewe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2024 agaragaza ko Bayo ari hafi gusinya amasezerano muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni rutahizamu uzwi muri Uganda ndetse amaze kwigaragaza mu Ikipe y’Igihugu aho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yatsinze igitego kimwe mu mikino ine yakinnye.
Bayo yari amaze igihe akinira MFK Vyškov yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Repubulika ya Czech ariko ntabwo yahabwaga umwanya uhagije wo gukina.
Ni rutahizamu uzwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego no gutanga umusaruro mu makipe akinira. Ibi bikaba ari byo Rayon Sports ishaka gukoresha mu gukomeza kwitwara neza muri shampiyona.
Naramuka asinyiye Rayon Sports azaba yiyongereye kuri Fall Ngagne rutahizamu wayifashije mu mikino ibanza y’uyu mwaka. Fall Ngagne yagaragaje ubushobozi buhambaye bituma Rayon Sports iyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 izigamye ibitego 20 mbere yo gukina na Mukura VS.
Rayon Sports yihaye intego yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka ari na yo mpamvu ikomeje gushaka abakinnyi bazayifasha mu mikino isigaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *