skol
fortebet

Rayon Sports igiye gusinyisha undi mukinnyi ukina mu Burundi

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza umusore Bimenyimana Bonfils Caleb wakinaga mu Burundi biranga bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’amasomo gusa kuri ubu biri kuvugwa ko uyu musore yaba yageze mu Rwanda aje gusinyira Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru Umuryango ukesha ikinyamakuru Umuseke aravuga ko uyu musore w’umunyarwanda wakuriye mu Burundi wari umaze iminsi aganira n’ ikipe ya APR Fc yaba yageze mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byarangiye hagati (...)

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza umusore Bimenyimana Bonfils Caleb wakinaga mu Burundi biranga bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’amasomo gusa kuri ubu biri kuvugwa ko uyu musore yaba yageze mu Rwanda aje gusinyira Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru Umuryango ukesha ikinyamakuru Umuseke aravuga ko uyu musore w’umunyarwanda wakuriye mu Burundi wari umaze iminsi aganira n’ ikipe ya APR Fc yaba yageze mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byarangiye hagati ye n’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 20 biravugwa ko aje gusimbura Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali .

Uretse uyu Caleb ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali utaramenyakana aho biri kuvugwa ko azagera I Kigali kuri uyu wa kane.

Bimenyimana Caleb wavukiye i Burundi ku italiki ya 21 Ugushyingo 1997 ku babyeyi b’abanyarwanda, umwaka ushize yakinaga mu ikipe ya Inter Stars aza kuyivamo yerekeza muri Vital’o.

Ibitekerezo

  • Harimo amakosa muriyi nyandiko, muri que gusinyira Yayo sport, ubundi ngo amaze iminsi mu biganiro na Apr ikipe ikunze cyane?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa