Rayon Sports igiye gusubira i Nyanza aho yaboneye izuba mu 1965
Yanditswe: Monday 02, Sep 2024

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri kugera ku cyumweru tariki 8 Nzeri mu mujyi wa Nyanza haratangira ibikorwa byo kwizihiza imyaka 125, uyu mujyi umaze ubaye umurwa w’u Rwanda rwo hambere ndetse hazakinwa umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na Mukura VS.
Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 uhuze ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yabonye izuba mu 1965 ndetse ivukira mu Karere ka Nyanza mbere yo kuza i Kigali .
Mu bikorwa bitandukanye Akarere ka Nyanza gakora, harimo ibyo kitabaza iy’ikipe ,cyane ko basanzwe bafitanye ubufatanye ndetse aka Karere gatera inkunga Rayon Sports .
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze, hateguwe ibikorwa bitandukanye bigomba gutatangira kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri kugera tariki 8 Nzeri 2024.
Muri icyo cyumeru ku munsi wo ku wa Gatandutu hazaba umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ,umukino uzabera kuri Stade ya Nyanza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *