skol
fortebet

Rayon Sports igiye kubona ibisubizo bishobora kuyifasha kwiyubaka mu minsi ya vuba

Yanditswe: Thursday 08, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi mpeshyi amakipe akomeje kugura abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwiyubaka ariko Rayon Sports na Kiyovu Sports ziracecetse cyane kubera ahanini amikoro adahagije.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Radio B&B FM Umwezi,nuko Rayon Sports itarabona amafaranga ava mu bafatabyabikorwa bayo kugira ngo ibashe kugura abakinnyi yarambagije.

Nkuko umunyamakuru wa B&B UMWEZI FM dukesha iyi nkuru abitangaza, umuyobozi wa SKOL Rwanda - SBL aragera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru avuye mu Bubiligi aho ahita atanga miliyoni 60 FRW uru ruganda rwemereye iyi kipe mu kugura abakinnyi 3 byibura bakomeye.

Ibiganiro bishya na Airtel Rwanda birasa nk’ibigiye kurangira, Rayon Sports ishobora guhita ibona Frw 60M, andi akazaza bitewe n’uko abafana ba Rayon Sports bazakoresha Serivisi za Airtel.

Ibiganiro na Banki ya Equity nabyo biri hari kurangira, ishobora guha Rayon Sports Frw 120M.

SOFARU nayo iri mu biganiro bishobora guha Rayon Sports Miliyoni 20M/Month mu gihe cy’amezi 5 byibura.

Mu cyumweru gitaha Rayon Sports ifite icyizere cyo gutangira gusinyisha abakinnyi, ihereye ku $60k SKOL irabagenera.

Rayon Sports yarangije shampiyona ku mwanya wa 7,imaze gutakaza abarimo Mugisha Gilbert ndetse bivugwa ko abarimo Imran Nshimiyimana,Dagnogo,Rugwiro,Nishimwe Blaise n’abandi benshi bashobora kuyivamo.

APR FC na Police FC nizo ziri ku isonga mu gusinyisha abakinnyi bakomeye ndetse ziri gutanga akayabo k’amamiliyoni kuri abo bakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa