Rayon Sports igiye kurega Mitima Isaac n’umukozi wa FERWAFA
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye inzira zo kurega Mitima Isaac wahoze akinira iy’ikipe,ndetse n’umukozi wa FERWAFA wamufashije kubona ibyangobwa bimwemerera gukina muri Arabie Saoudite.
Mitima aheruka gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Al-Zulf yo muri Arabie Saoudite mu cyiciro cya mbere gusa akaba yari asanzwe afitiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano.
Amakuru avuga ko Mitima yaganiriye na Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano gusa akagira ibyo ayisigira.
Bimwe mubyari bikubiye mu masezerano ya Mitima na Rayon Sports yo muri 2023, harimo ko ,mu gihe hari indi kipe yamwifuza, habaho kuganira na Rayon Sports cyangwa hagatangwa ibihumbi 30$.
Nyuma y’igihe Mitima yumvikanye na Rayon Sports gusesa amasezerano gusa bagira ibyo bemeranya.
Tariki 30 Nyakanga 2024, nibwo Perezida wa Rayon Sports na Mitima Isaac, bemeranyijwe “iseswa ry’amasezerano ryumvikanyweho” ariko hashyirwamo ko nta kipe yo mu Rwanda agomba kujyamo ndetse agomba kwishyura Miliyoni 10.
Ikipe nayo yagombaga kamuha icyangombwa cyo kwerekeza mu ikipe nshya (ITC) bitarenze iminsi ibiri amaze kwishyurwa amafaranga.
Impande zombi zumvikanye kandi ko Mitima Isaac yigomwa ibirarane by’imishahara Rayon Sports yari imubereyemo bingana na miliyoni 2,35 Frw.
Mitima yaje kwerekeza muri Uganda gushaka uko yakwerekeza mu ikipe ye nshya ndetse ikipe ya Rayon Sports ikomeza ku mufasha.
Itariki yo kwishyura yarageze ariko Mitima ntiyigeze abikora,ndetse biza kugaragara ko yamaze no gusinya amasezerano muri Al Zulfi.
Nubwo yari yamaze gusinya ariko yagombaga gukina aruko yamaze kwishyura ndetse ikipe ya Rayon Sports yamaze kumurekura.
Ikipe ya Rayon Sports yatunguwe no kubona Mitima akinnye umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya kandi nta byangombwa bigeze bamuha (ITC).
Amakuru avuga ko hari umuntu uri muri FERWAFA waba warafashije uyu mukinnyi kubona ITC ,byatumye atishyura ikipe ya Rayon Sports .
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutekereza kuba yarega Mitima ndetse Numukozi wa FERWAFA wamufashije kubona iyo ITC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *