skol
fortebet

Rayon Sports igiye kurega Shakhtyor kubera ikibazo cya Muhire Kevin

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

• Muhire Kevin yataye akazi muri Rayon Sports yerekeza muri Belarus mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk
• Muhire yagiye afitiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2
• Rayon Sports igiye kurega Shakhtyor Soligorsk kubera gutwara Kevin mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yarahiriye kurega ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus muri FIFA kubera ko yatwaye umukinnyi wayo Muhire Kevin mu buryo bunyuranyijn’amategeko kandi yari akibafitiye amasezerano.

Uyu muhire Kevin werekeje muri iyi kipe ku I taliki ya 15 Ukwakira 2017 atabibwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi yari abufitiye amasezerano,agiye guteranya izi mpande zombi kuko nyuma y’uko yerekeje muri iyi kipe yo muri Belarus Rayon Sports yayandikiye ibaruwa ibasaba gusaba imbabazi no kubamenyesha ko bajyanye uyu mukinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu Shakhtyor itahaye agaciro.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yavuze ko bagiye kwandika ibaruwa yo kurega iyi kipe muri FIFA kuko banze kugira icyo bavuga ku ibaruwa bohererejwe.

Yagize ati “Tugiye kwandikira FIFA kuko iriya kipe arimo twarayandikiye ntibadusubiza”.


Andi makuru ari kuvugwa ni uko uyu Muhire Kevin yerekeje muri Belarus abifashijwemo na Centre ya Gikondo yazamukiyemo ndetse umuyobozi w’iyi centre Claude Santos yemeje ko aribo bafashije Muhire Kevin kwerekeza muri Belarus kandi ko yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko hari ibyo bari bumvikanye na Rayon Sports none ikaba yabatengushye igashaka kuregera FIFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa