skol
fortebet

Rayon Sports igiye kuzana kizigenza ufitanye isano na Trésor Mputu Mabi

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gusinyisha umukinnyi ukomoka muri RDC ukina Imyanya Itandukanye nka 7,11,10 wakinaga muri Angola.
Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko uyu musore yitwa Kimpe-Mongo-Lumpala-Bokamba ufite imyaka 28.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu ari mwishywa wa Trésor Mputu Mabi uzwi cyane muri RDC mu ikipe ya TP Mazembe.
Ngo uyu mukinnyi aragera I Kigali mu masaha 48 ari imbere aho arasinyira Rayon Sports akagera ikirenge mu cy’abandi bakongomani bayikiniye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gusinyisha umukinnyi ukomoka muri RDC ukina Imyanya Itandukanye nka 7,11,10 wakinaga muri Angola.

Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko uyu musore yitwa Kimpe-Mongo-Lumpala-Bokamba ufite imyaka 28.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu ari mwishywa wa Trésor Mputu Mabi uzwi cyane muri RDC mu ikipe ya TP Mazembe.

Ngo uyu mukinnyi aragera I Kigali mu masaha 48 ari imbere aho arasinyira Rayon Sports akagera ikirenge mu cy’abandi bakongomani bayikiniye nka Bokota Labama,Luvumbu n’abandi.

Bamwe mu bakinnyi Rayon Sports imaze kugura barimo myugariro Ngendahimana Eric yavanye muri Kiyovu Sports.

Mu bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije barimo Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.

Aba biyongeraho Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa