
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu wa Guédiawaye FC witwa Khadime Ndiaye,ukomoka mu gihugu cya Senegal,ufite uburebure budasanzwe.
Uyu muzamu w’imyaka 27 w’umunya Senegal witwa Khadime Ndiaye,ngo aragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, aje gusimbura Adolphe HAKIZIMANA uheruka kwerekeza muri AS Kigali.
Uyu munyezamu ngo aje mu ikipe ya Rayon Sports,kuba umunyezamu wa mbere kuko iyi kipe imwitezeho byinshi.
Uyu aje gufatanya n’uwitwa Simon Tamale,utaragaruka mu myitozo kugeza ubu kandi Rayon Sports igiye kugaruka mu kibuga muri iki cyumweru,ihangana na Gasogi United.
Mu yandi makuru ari muri Rayon Sports nuko myugariro Aimable NSABIMANA yagarutse mu myitozo ndetse ari mu ikipe yiteguye gukina umukino wa shampiyona na Gasogi Utd kuwa Gatanu.
Uyu yari amaze amezi 3 adakina kubera imvune.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *