skol
Kigali

Rayon Sports igiye kwakira abakinnyi 2 bo gusimbura ba banya Maroc yirukanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 January 2022

Ikipe ya Rayon Sports irakira abakinnyi babiri baragera mu Rwanda mu masaha y’ijoro baje kuyifasha kwiyubaka nyuma yo gutakaza abanya Maroc babiri barimo Youssef Rharb yagenderagaho na mugenzi we Ayoub

Umwe muri aba bakinnyi ni umunya Nigeria, wahagurutse iwabo ku saa munani n’igice z’amanywa. Undi ni umunya Cameroon witwa Maël w’imyaka 23, yaje n’indege ya saa kumi n’igice z’igicamunsi.

Uyu witwa Mael Dindjeke, ni umunya Cameroon n’umusore w’ibigango Rayon Sports izanye gutsinda ibitego.

Uyu yabarizwaga mu ikipe yitwa PWD y’i Bamenda mu gihugu cya Cameroon.

Rayon Sports isanzwe ifite umunya Cameroon witwa Esombe Willy Onana uri mubo igenderaho cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama nibwo haje amakuru y’uko Kwizera Pierrot usoje amasezerano muri AS Kigali yamaze gusinyira Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 ibura imikino 2 ngo igice kibanza gisozwe.

Uyu Pierrot ashobora kwiyongeraho aba basore 2 bataragera mu Rwanda ariko bari hafi nkuko amakuru abitangaza.

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino wa shampiyona wabaye uyu munsi ibitego 2-0,biyifasha kugira amanota 23 , ifata umwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi ukomeye muri Ruhago El Hadji yageze i Kigali yakirwa...

El Hadji Ousseynou Diouf Umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru uturuka mu...
26 May 2022 0

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje 13 yakiriwe mu buryo butangaje i...

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 iherutse kwegukana igikombe cy’Isi...
26 May 2022 0

Marcus Rashford yambitse impeta umukobwa bakundanye kuva mu bwana...

Rutahizamu Marcus Rashford yambitse impeta umukunzi we bakundanye bakiri...
26 May 2022 0

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 yamaze kumenyekana

Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya yihimuye kuri Zamalek, yayitsinze ku...
26 May 2022 0

Jose Mourinho yakoze agahigo gakomeye nyuma yo guhesha AS ROMA igikombe cya...

Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose...
26 May 2022 0

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye igishobora kuzaba nibadatwara igikombe...

Mvukiyehe Juvenal, uhagarariye ikipe ya Kiyovu Sports yahishuye ingamba...
25 May 2022 0