skol
fortebet

Rayon Sports igiye kwakira umukinnyi ukomeye yifuza

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports irasinyisha Umunyekongo Luvumbu Heritier muri iki cyumweru nyuma y’aho irangije nabi imikino ibanza ya shampiyona.
Nkuko amakuru abitangaza,uyu mukinnyi ukina asatira arahaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kinshasa aza I Kigali uyu munsi kuganira bwa nyuma na Rayon Sports.
Amakuru aravuga ko nagera mu Rwanda iyi kipe ihita imusinyisha kugira ngo azayifashe mu mikino yo kwishyura izatangira kuwa 20 Mutarama.
Luvumbu biravugwa ko aragera mu Rwanda saa saba (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports irasinyisha Umunyekongo Luvumbu Heritier muri iki cyumweru nyuma y’aho irangije nabi imikino ibanza ya shampiyona.

Nkuko amakuru abitangaza,uyu mukinnyi ukina asatira arahaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kinshasa aza I Kigali uyu munsi kuganira bwa nyuma na Rayon Sports.

Amakuru aravuga ko nagera mu Rwanda iyi kipe ihita imusinyisha kugira ngo azayifashe mu mikino yo kwishyura izatangira kuwa 20 Mutarama.

Luvumbu biravugwa ko aragera mu Rwanda saa saba z’amanywa hanyuma akerekwa amasezerano.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28 aho irushwa amanota 2 na AS Kigali ya mbere ifite 30.

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Yakiniye amakipe arimo Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc.

Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports tariki 24 Mata 2021, nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise yerekeza ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe. Kugeza ubu nta kipe yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa