skol
fortebet

Rayon Sports igiye kwandikisha Luvumbu na Youssef nyuma yo gukiranuka na FIFA

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 26, Jan 2023

Rayon Sports igiye kwandikisha Luvumbu na Youssef nyuma yo gukiranuka na FIFA

Sponsored Ad

skol

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA yakuyeho ibihano yari yafatiye Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ibihumbi 3700 by’amadolari Daniel Ferreira Faria wahoze ari umutoza wayo wungirije.
Rayon Sports yari yangiwe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mugabo.
Nyuma y’aho FIFA imenyeye ko Rayon Sports yishyuye uyu munya Portugal,yahise iyemerera gusinyisha abakinnyi.
Ku ikubitiro,Luvumbu arandikishwa kuko yamaze gusinyira iyi kipe amezi atandatu mu (…)

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA yakuyeho ibihano yari yafatiye Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ibihumbi 3700 by’amadolari Daniel Ferreira Faria wahoze ari umutoza wayo wungirije.

Rayon Sports yari yangiwe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mugabo.

Nyuma y’aho FIFA imenyeye ko Rayon Sports yishyuye uyu munya Portugal,yahise iyemerera gusinyisha abakinnyi.

Ku ikubitiro,Luvumbu arandikishwa kuko yamaze gusinyira iyi kipe amezi atandatu mu gihe Youssef Rharb ashobora kwiyongeramo kuko bakiri mu biganiro.

Daniel Ferreira Faria, uyu munya-Portugal wahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports,nawe yemeje ko yamaze kwishyurwa.

Rayon Sports ishobora gukina na Mukura VS mu mpera z’iki cyumweru ifite Luvumbu Heritier mu gihe izaba igitegereje Youssef wo muri Maroc.

rayon Sports Iherutse gutangaza ko Yamaze kugura rutahizamu Jean-Marc Makusu Mundele ukomoka muri RDC.

Amakuru aravuga ko uyu Makusu agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu,akitegura gukinira Murera mu mikino yo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa