Rayon Sports yakoze ibyo benshi batatekerezaga muri Algeria [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018
Nubwo benshi batayihaga amahirwe,Rayon Sports ibashije gukura inota rimwe muri Algeria mu mukino wa 4 wa CAF Confederations Cup yakinaga na USM Alger,banganyije igitego 1-1.
Rayon Sports yerekeje muri Algeria idafite bamwe mu bakinnyi igenderaho barimo Kwizera Pierrot,Mutsinzi Ange,Muhire Kevin,Usengimana Faustin na Rutanga Eric,yabashije kwihagararaho inganya igitego 1-1 mu mukino w’ishyiraniro warangiye abakinnyi bayo bakubitwa n’abarabu.
uko umukino wose wagenze
Ikipe ya Rayon Sports yari yakinishije ba myugariro 5,yatangiye umukino ifite gahunda yo gushaka igitego hakiri kare ndetse biza kuyihira ku munota wa 28 ubwo Ismaila Diarra yacengaga ba myugariro 2 ba USM Alger atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kurikuramo.
Rayon Sports yari imbere y’imbaga y’abanya Algeria,yagerageje kwihagararaho irangiza igice cya mbere iyoboye nubwo hari impungenge z’uko Manzi Thierry na Mukunzi Yannick bashoboraga guhabwa amakarita y’umuhondo kubera ko bari babonye aya mbere hakiri kare.
Rayon Sports yakomeje kwirwanaho bishoboka ndetse izibira ubusatirizi bwa USM Alger bwashakaga kwishyura iki gitego ku bubi n’ubwiza ari nako ba rutahizamu bahusha uburyo bukomeye.
Mu minota ya nyuma USM Alger yasatiriye Rayon Sports bikomeye,ibona ama Coup Franc yayatera Bashunga Abouba akayakuramo ndetse hari n’umupira wagaruwe n’umutambiko ku munota wa 82 w’umukino.
Ku munota wa 85 nibwo USM Alger yishyuye igitego yibye umugono ubwugarizi bwa Rayon Sports bwitanze bikomeye muri uyu mukino wose.
Umusifuzi yongeyeho iminota 6 nyuma y’iminota 90,abasore ba Rayon Sports birwanaho bishoboka umukino urangira ari 1-1 gusa warangijwe n’amahane y’Abarabu batishimiye ibyavuye mu mukino basagararira abakinnyi ba Rayon Sports.
Rayon Sports yakuyeho amateka mabi amakipe y’u Rwanda yari afite kuri Stade Mustapha Tchaker yabereyeho uyu umukino,kuko ubwo Amavubi yaherukaga kuhahurira na Algeria,yatsinzwe 4-0.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3 muri iri tsinda D riyobowe na USM Alger ifite amanota 8 ku mwanya wa 1,Gor Mahia yatsinze Young Africans ibitego 3-2 uyu munsi iri ku mwanya wa 2 n’amanota 7 mu gihe Young yo iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga :
Bashunga Abouba
Mugabo Gabriel
Irambona Eric
Nyandwi Saddam
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdul
Mugisha François
Mukunzi Yannick
Manishimwe Djabel
Mbondi Christ
Ismaila Diarra
Umukino warangiye Abarabu bahohotera Rayon Sports
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *