skol

Rayon Sports irakina na Etincelles FC idafite ba kizigenza bayo

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Mu mukino uyigora cyane,Rayon Sports irahura na Etincelles FC idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot,Mukunzi Yannick na Caleb bose bafite bafite ibibazo by’imvune.

Muri uyu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro,Rayon Sports yaraye I Rubavu iraza kuba ifite akazi katoroshye ko guhagarika abasore ba Ruremesha idafite abakinnyi benshi babanza mu kibuga nka Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Bonfils Caleb,Nahimana Shassir na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Etincelles ntiyorohera Rayon Sports

Aba bakinnyi bose ntibajyanye n’ikipe ku munsi w’ejo ubwo yerekezaga I Rubavu gusa biravugwa ko ari utubazo tworoheje bazaba bagarutse muri weekend mu mukino wa shampiyona.

Kizigenza Pierrot ntiyerekeje i Rubavu

Rayon Sports ntiyoroherwa na Etincelles ndetse mu mikino ibanza ya shampiyona yatsindiwe I Rubavu igitego 1-0 cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude.

Umukino wa Etincelles FC na Rayon Sports urabera kuri stade Umuganda uyu munsi guhera saa 15h30.

Abakinnyi 19 Ivan Minaert azitabaza ahura na Etincelles FC:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK)
2. Kassim Ndayisenga (GK)
3. Thierry Manzi
4. Faustin Usengimana
5. Ange Jimmy Mutsinzi
6. Gaby Gabriel Mugabo
7. Saddam Nyandwi
8. Mayor Ndacyayisenga Jean d’Amour
9. Eric Rutanga
10. Eric Gisa Irambona.
11. Master Francois Mugisha
12. Djabel Manishimwe
13. Kevin Muhire
14. Nova Bayama
15. Djamal Mwiseneza
16. Youssouf Habimana Nani.
17. Christ Mbondy
18. Tchabalala Hussein Shaban
19. Diarra Ismaila

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa