skol

Rayon Sports irashaka gusahura abakinnyi mu makipe y’abakeba

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Nubwo Rayon Sports yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup yandagajwe bikomeye na AZAM FC ku bitego 4-2,ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwicaye,kuko buri mu biganiro n’abakinnyi batandukanye bakina mu makipe y’abakeba.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda iri mu biganiro n’abakinnyi batandukanye barimo Hakizimana Mirafa,Nshimirimana David,Sekamana Maxime,Serumogo Ally na Mvuyekure Emery.

Mirafa ashobora kwerekeza muri Rayon Sports

Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi wo hagati wa Police FC Nizeyimana Mirafa wamaze gusoza amasezerano ye muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano aho iri kumuhaakayabo ka milyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mirafa wari umaze imyaka 2 muri Police FC ari kuganira na Rayon Sports ndetse ibiganiro bigeze kure nkuko umuhagarariye yabitangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu.

Biravugwa ko Rayon Sports ishaka abakinnyi barimo Sekamana Maxime n’umunyezamu Mvuyekure Emery batabona umwanya muri APR FC ndetse Rayon Sports yashatse kugura Maxime mbere y’uko shampiyona yashize itangira ntiyabasha kumwikana na APR FC.

Maxime arifuzwa na Rayon Sports

Mu bandi bakinnyi biri kuvugwa ko Rayon Sports ikeneye barimo myugariro w’umuhanga cyane ukomoka I Burundi Nshimirimana David wagize umwaka mwiza muri Mukura VS kugira ngo asimbure Mutsinzi Ange ushobora kwerekeza muri Malta gusa asigaranye amasezerano y’umwaka umwe na Serumogo Ally kapiteni wa Sunrise ukina ku ruhande rumwe na Saddam Nyandwi utaritwaye neza uyu mwaka ndetse wagize uruhare mu gutuma Rayon Sports inyagirwa na AZAM FC.

Ibitekerezo

  • Ariko se nkubu uyu mutwe w’inkuru yanyu uba wabanje gutekerezwaho? uziko wagirango nta mwanditsi mukuru mugira buri wese arandika agahita ashyiraho ntawe ubanje kureba amagambo yakoresheje mu nkuru niba ahuje n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru, nimwe mudindiza itangazamkuru ryo mu Rwanda, ngo Gusahura, ariko muziko iki ari ni icyaha gihanirwa n’amategeko? birababaje rwose.

    NGO iri gusahura? Wagirango byacitse Rayon ni yo Rwanda wayemera utayemera izahora ari Rayon.Abanyarwànda turi NATO.we!!urumva neza??

    Ariko abanyamakuru mwagerageje kuba abanyamwuga ,ijambo gusahura Uzi icyo risobanura? None se ko title ivuga gusahura twasoma tugasanga Ari ikipe yabanyarwanda iri kwisoko igura abakinnyi nkubwo wavuze ibiki!haters gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa