skol
fortebet

Rayon Sports irashaka gutiza abakinnyi bane itazabonera umwanya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 15, Aug 2023

Rayon Sports irashaka gutiza abakinnyi bane itazabonera umwanya

Sponsored Ad

skol

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gutiza abakinnyi bane (4) mbere y’uko shampiyona itangira mu rwego rwo kugabanya abakinnyi ifite barimo n’abanyamahanga.

Kubera ubwinshi bw’abakinnyi ifite,Rayon Sports irashaka kugabanya abakinnyi ikoresha barimo abanyamahanga babiri.

Abakinnyi iyi kipe ishaka gutiza barimo:

1. Mugisha François "Master"
2. Mbirizi Eric
3. Iradukunda Pascal
4. Moussa Essenu

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza ikipe bajyamo bose kugira ngo bakomeze gukora.

Umunyamakuru wa Isango Star,Mihigo Sadam dukesha iyi nkuru aravuga ko ikipe ya Etincelles FC na Etoile de l’Est arizo zimaze kwegerwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira kuri uyu mushinga.

Rayon Sports iheruka gutsinda 3-0 mukeba wayo APR FC ifite abakinnyi b’Abanyamahanga basaga 10 ndetse bose bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa