skol
fortebet

Rayon Sports iravugwa mu biganiro na rutahizamu ukomeye mu karere

Yanditswe: Saturday 14, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Indundi.com cyo mu Burundi aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba iri mu biganiro by’ibanga na rutahizamu w’Umurundi witwa Fiston Abdul Razak uherutse kurekurwa na Young Africans.

Sponsored Ad

Nyuma yo kurangiza amasezerano n’ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania,Fiston Abdul Razak ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Rwanda muikipe ya Rayon Sports,nkuko bvugwa niki kinyamakuru

Biravurwa ko uyu mukinnyi w’umusatirizi w’intamba mu rugamba, Fiston Abdul Razak yamaze gutangira ibiganiro n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse ko mu minsi mike ashobora kuyerekezamo.

Yaba uyu mukinnyi cyangwa Rayon Sports ntawe uremeza ko uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo gusa iyi kipe yashatse inshuro nyinshi uyu musore wakinnye mu Barabu.

Fiston Abdul Razak yigeze kuja mu ikipe ya Rayon Sports akoramo imyitozo ariko ntiyigeze ayikinira na rimwe.

Fiston Abdul Razak aramutse aje muri Rayon Sports yahasanga umutoza w’Umurundi Masudi Juma wamaze kuyisinyira imyaka 2.

Uruganda rwa SKOL rwemereye Rayon Sports abakinnyi bakomeye ndetse bishoboka ko uyu Murundi yayizamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa