skol
fortebet

Rayon Sports iri gushaka abakinnyi benshi ba APR FC yarekuye abakinnyi babiri

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 07, Jun 2024

Rayon Sports iri gushaka abakinnyi benshi ba APR FC yarekuye abakinnyi babiri

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse n’umukinnyi wo hagati Bavakure Ndekwe Félix.

Aba bakinnyi bombi bari bashoje amasezerano, babwiwe ko batazongererwa.

Aba biyongereye ku bandi batanu iheruka kurekura barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro n’umunyezamu Ishimwe Pierre na Myugariro Ishimwe Christian bombi bakinira mukeba APR FC.

Umunyezamu Ishimwe Pierre w’imyaka 22, yamaze kubwirwa na APR FC ko afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo nubwo yari agifite amasezerano y’umwaka.

Ni mu gihe iyi kipe inashaka myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Christian usoje amasezerano mu Ikipe y’Ingabo yagezemo mu myaka ibiri ishize avuye muri AS Kigali.

Biravugwa ko Rayon Sports iri gucungira hafi Ombolenga Fitina wa APR FC kugira ngo izamusinyishe natandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi bakomeye bazayifasha kwisubiza icyubahiro mu mwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa