Rayon Sports ishobora gutakaza benshi mu bakinnyi bayifashije gutwara shampiyona
Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ikipe ya Rayons Sports ifite urugamba rutoroshye rwo kugumana abakinnyi bayo beza bari kwifuzwa n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Hamaze igihe havugwa ko abasore nka Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierro bagiye gusohoka muri iyi kipe kuko bifuzwa n’ikipe ya KAA Gent yo mu Bubiligi gusa kugeza ubu nta makuru mashya yongeye kubavugwaho.
Inkuru ikomeye iri muri iyi kipe nuko abasore bayo babiri bakina ku mpande (...)
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ikipe ya Rayons Sports ifite urugamba rutoroshye rwo kugumana abakinnyi bayo beza bari kwifuzwa n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Hamaze igihe havugwa ko abasore nka Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierro bagiye gusohoka muri iyi kipe kuko bifuzwa n’ikipe ya KAA Gent yo mu Bubiligi gusa kugeza ubu nta makuru mashya yongeye kubavugwaho.
Inkuru ikomeye iri muri iyi kipe nuko abasore bayo babiri bakina ku mpande Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama bari mu biganiro n’ikipe ya Police FC aho iyi kipe imaze igihe yifuza cyane aba basore ngo yaba igiye kubabona ndetse bivugwa ko bashobora guhabwa miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga baguzwe ndetse n’umushahara w’ibihumbi 350 buri kwezi.
Uretse aba basore hari abandi basore barangije amasezerano bataraganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports barimo Mugisha Francois,Niyonzima Olivier Seif, Mayor , Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko nawe yaba ari kuganira n’ikipe ya AS Kigali n’abandi.
Imwe mu mpamvu iri gutera aba bakinnyi gusohoka muri Rayons Sports ni uko iri gutanga amafaranga make mu kongera gusinyisha abakinnyi bayo ugereranyije n’andi makipe akomeye hano mu Rwanda bahanganye aho usanga ikipe ya Police FC ihita ikuba kabiri amafaranga Rayons Sports iri kubaha .
Bikomeje gutya iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ishobora gutakaza abakinnyi bose bakomeye bayikiniye muri uyu mwaka wa shampiyona.
Ibitekerezo
Babareke bagende. Rayon turema abakinnyi. Njye nari kugira ikibazo iyo baza kuba bataganirijwe, naho niba byabaye,abahungu bagashaka ahari menshi bababareke bagende. b se baje hari ubazi, ntigaiye bagurwa 500,000 frw? Nibagera mu yandi makipe bazasubira ku rwego rwabo. kuko burya rayon ikubira umukinnyi kabiri ukurikije aho yakagombye kuba ari. Ubuse iyo Dany usengimana aza kuba akina muri rayon, ntiyari kuba ari umwami? Ariko urabona ko ategereza ko rayon imuha Rifuti iyo polisi yakinnye na Rayon. Abo bakinnyi bagiye bazamera nk’abandi bose bagiye ubu bakaba batakijya no ku gatebe k’abasimbura. Njye mbifurije kuzahaha bakaronka.
Ariko Rayon muyishakaho iki ?harya mumyaka yashize yose abo bakinnyi bayibagamo? Iyikipe yabagoreweho ubu ntayindicyipe izabura abakinnyi nibagenda hazaza abandi kandi izagumya kwitwa Rayon Gikundiro oyeeeeeeeeee
Rayon oyeeeeeeeeeeeee