skol
fortebet

Rayon Sports isoje umwaka iri ku mwanya wa mbere, APR FC yikura I Rusizi -imikino yose hano

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Rwanda Premier League, usize Rayon Sports isoje umwaka wa 2016 iyoboye shampiyona n’amanota 29, mu gihe APR FC ya kabiri ifite 27, naho Pepiniere iterwa mpaga ya kabiri ihita inasezera muri Shampiyona.
Ibitego bya Nahimana Shassir, Irambona Eric na Pierrot nibyo bifashije Rayon Sports gutsinda Kirehe FC 3-1 cya Kagabo Ismii, bahita barangiza umwaka ari aba mbere n’amanota 29.
Kurundi ruhande nubwo byari byavuzwe ko APR FC itari bwikure i (...)

Sponsored Ad

Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Rwanda Premier League, usize Rayon Sports isoje umwaka wa 2016 iyoboye shampiyona n’amanota 29, mu gihe APR FC ya kabiri ifite 27, naho Pepiniere iterwa mpaga ya kabiri ihita inasezera muri Shampiyona.

Ibitego bya Nahimana Shassir, Irambona Eric na Pierrot nibyo bifashije Rayon Sports gutsinda Kirehe FC 3-1 cya Kagabo Ismii, bahita barangiza umwaka ari aba mbere n’amanota 29.

Kurundi ruhande nubwo byari byavuzwe ko APR FC itari bwikure i Rusizi, ariko ibitego bya Djihad Bizimana na Sibomana Patrick biyifashije gutsinda Espoir 2-0, maze barangiza umwaka ari aba 2 n’amanota 27.

Undi mukino wari ukomeye ni uwo Police yari yakiriyemo Kiyovu maze urangira ari 2 bya Kiyovu kuri 1 cya Police.

Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Pepiniere yatewe mpaga, ndetse inatangaza ko yasezeye muri shampiyona.

Dore imikino yose y’ununsi wa 11 wa shampiyona uko yagenze.

Sunrise 2-0 Gicumbi
Police 1-2 Kiyovu
Espoir 0-2 APR FC
Kirehe 1-3 Rayon Sports
AS Kigali 1-0 Etincelles
Marines vs Pepiniere(Pepiniere yatewe mpaga)
Mukura VS 1-0 Amagaju
Musanze 2-1 Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa