Rayon Sports izacakirana na APR FC mu mikino y’igikombe cy’intwari
Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019
Rayon Sports na APR FC zigomba guhurira mu irushanwa ry’intwari rizamara iminsi itatu rikinwa n’amakipe yarangije mu myaka 4 ya mbere muri shampiyona ishize gusa izi kipe zikomeye mu Rwanda zikazahura ku munsi wa 3 ari nawo wa nyuma.
FERWAFA n’urwego rw’igihugu rushinzwe kuzirikana intwari no gutanga imidali y’ishimwe bumvikanye ko bagiye gutegura irushanwa ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda rizaba ku nshuro ya kane.
Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe yarangirije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize ariyo ARP FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC aho bazakina nka shampiyona igize amanota menshi abe ariyo yegukana igikombe.
Rayon Sports niyo yatwaye igikombe giheruka yigaranzuye amakipe 4 yose bari bahanganye gusa yatsinzwe na APR FC ku munsi wa nyuma ibitego 2-1.
Gahunda y’imikino y’igikombe cy’Intwari 2019
Tariki 26 Mutarama 2019
• APR FC vs Etincelles FC (13h00)
• Rayon Sports vs AS Kigali (15:30)
Tariki 29 Mutarama 2019
• Etincelles FC vs APR FC (13h)
• AS Kigali vs Rayon Sports (15:30)
Tariki 1 Gashyantare 2019
• AS Kigali vs Etincelles FC (13h)
• APR FC vs Rayon Sports (15:30)
Ibitekerezo
None se AS kigali izahura na Rayon incuro 2? APR ko ntabona igihe izahurira na AS kigali?