Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira yo gutandukana n’umunya Cote d’Ivoire,Gnamien Mohaye Yvan,waherukaga kuza aje kongera imbaraga mu busatirizi bwayo.
Uyu rutahizamu mushya wari uje muri Rayon Sports biravugwa ko yamaze gusezererwa kubera imvune yazanye bigatuma atemerwa n’abatoza.
Gnamien yari yigaragaje atsinda igitego cya mbere Rayon Sports itsinda Vision FC ibitego 4-1.
Gnamien wemeje ko akina kuri nimero 9 ngo ntiyanyuze abatoza ba Rayon Sports byatumye bifuza kumurekura.
Uyu mukinnyi ngo ntabwo yatse amafaranga yo kumugura ngo aze ahubwo ngo yari yemerewe kwishyura ibihumbi bibiri by’amadolari.
Uyu mukinnyi ngo ntiyigaragaje mu myitozo kubera ahanini ibiro afite ndetse no kuba umubiri we utamworoheye.
Rayon Sports yashimye urwego rwa Charles Bbaale ariyo mpamvu idafite igitutu cyo gushaka undi rutahizamu cyane ko ifite Rudasingwa na Esenu bamwunganira.
Hari andi makuru avuga ko uyu musore wavuze ko afite imyaka 20 yaje afite imvune ndetse ko no ku mukino wa Vision yatonekaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *