skol
fortebet

Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 5 barimo Pierrot

Yanditswe: Thursday 16, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi bashya hakiri kare, yatangiye kunyuza umweyo mu bari bahasanzwe aho kuri ubu ngo yamaze gutandukana n’abakinnyi 5 barimo na kizigenza Kwizera Pierrot wigeze kuyigiriramo ibihe byiza.
Amakuru aravuga ko abakinnyi 5 b’abanyamahanga bivugwa ko Rayon sports igomba kurekura shampiona ikirangira barimo Manace Mtatu Mbedi,Kwizera Pierrot,Mael Dindjek,Stive Elo Manga na Sanogo.
Kwizera Pierre ari mu bakinnyi bivugwa ko bamaze (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi bashya hakiri kare, yatangiye kunyuza umweyo mu bari bahasanzwe aho kuri ubu ngo yamaze gutandukana n’abakinnyi 5 barimo na kizigenza Kwizera Pierrot wigeze kuyigiriramo ibihe byiza.

Amakuru aravuga ko abakinnyi 5 b’abanyamahanga bivugwa ko Rayon sports igomba kurekura shampiona ikirangira barimo Manace Mtatu Mbedi,Kwizera Pierrot,Mael Dindjek,Stive Elo Manga na Sanogo.

Kwizera Pierre ari mu bakinnyi bivugwa ko bamaze guhabwa icyemezo cy kwishakira indi kipe cyane ko nta musaruro yatanze mu gice cya kabiri cya shampiyona ubwo yazaga.

Pierre waje muri Rayon Sports avuye muri As Kigali, asize akinnye imikino 13, irimo imikino 10 ya shampiyona ndetse n’imikino 3 y’igikombe cy’Amahoro ariko nta gitego yatsindiye iyi kipe.

Mael Dindjeke ukomoka muri Cameroun, nawe ntazakomezanya na Rayon Sports nyuma yo kutigaragaza kandi yarahawe umwanya uhagije.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Mael Dindjeke yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezeramo y’amezi 6 bivuze ko amasezerano ye yari ageze ku mpera.

Uyu musore avuye muri Rayon Sports ayikiniye imikino 13, irimo 4 y’igikombe cy’Amahoro ndetse n’imikino 9 ya shampiyona akaba ayisigiye igitego kimwe.

Umukongomani Manace Mutatu Mbeddi uri mu bakinnyi baca ku mpande b’abahanga nawe biravugwa ko atazakomezanya na Rayon Sports yari yagezemo mu 2020.

Uyu musore wari ushigaje umwaka, ntabwo yakunze kugaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Steve Elo Manga wazanwe ngo atyaze ubusatirizi,yananiwe kwemeza aba Rayon byatumye akina imikino 4 gusa ndetse abura umwanya burundu.Uyu nawe nta kabuza ngo yeretswe umuryango.

Umukinnyi wundi utazakomezanya na Rayon Sports ni Suleiman Sanogo we hari n’abafana b’iyi kipe batamuzi kubera ko atagaragaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa