skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zaciwe amande kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports yaciwe amande n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nyuma y’uko akinnye imikino ya gicuti atabifitiye uruhushya.

Sponsored Ad

FERWAFA yemeje ko amakipe akina imikino ya gicuti nta buranganzira yasabye cyangwa ngo abuhabwe,agomba gucibwa ihazabu (amende) ringana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500 000Frw) ku mukino nk’uko biteganywa n’ingingo ya munani (8) y’umugereka wa kabiri w’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Urutonde rw’amakipe yahanwe:

1. Rwamagana City FC
2. Rayon Sports FC
3. Alpha FC
4. APR FC
5. Rutsiro FC

Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

Amakipe arashishikarizwa gukomeza gukurikiza amabwiriza n’inama bijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Rayon Sports yo yaherukaga kwakira Alpha FC mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove ku wa Gatandatu ushize.

Ibi bihano bije mu gihe FERWAFA iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina umukino wa gicuti.

Yagize iti “Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA.”

Kugeza ubu, amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere amaze gukina imikino itandukanye ya gicuti, yitegura amarushanwa atandukanye ya FERWAFA azatangira mu minsi iri imbere.

Ku wa Gatandatu nibwo hazatangira imikino ya playoffs yo gushaka amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda wa 2021, uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa