skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zamenyeshejwe igihe zizakinira ibirarane byazo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 20, Oct 2023

Rayon Sports na APR FC zamenyeshejwe igihe zizakinira ibirarane byazo

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yatangaje ko APR FC izakina ikirarane cyayo na Sunrise FC ku wa 25 Ukwakira 2023, mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC kuri iyo tariki.

Aya makipe akomeye mu Rwanda ntiyakinnye iyo mikino kuko yari mu marushanwa nyafurika yavuyemo nabi.

Rayon Sports irasabwa gutsinda ikirarane cya Police FC kugira ngo izamuke ku rutonde mu gihe APR FC yo nitsinda iriya kipe yo mu karere ka Nyagatare izahita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Mbere y’aho,aya makipe arakina imikino ya shampiyona aho mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports izakira Sunrise FC mu gihe APR FC izasura Etincelles FC.

Nyuma y’iminsi ine bakinnye mu mibyizi, Ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports tariki 29 Ukwakira 2023.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa munani:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa