Rayon Sports na Kiyovu Sports zigiye guhabwa akayabo kazazihindurira ubuzima
Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

Amakipe abiri akomeye ndetse afite abafana benshi, Rayon Sports na Kiyovu Sports agiye kongererwa ubushobozi guhera mu mwaka utaha muri politiki ya Leta yo kuzamura ireme rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Leta irateganya kuzamurira amakipe ane ya mbere ingengo y’imari ngo abe yarushanwa ku rwego mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego ku makipe afite ikibazo cy’ubushobozi agiye kunganirwa kugira ngo azarusheho kwitwara neza.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru,yemeza ko hazaba impinduka zishingiye ku bukungu, hitawe ku makipe nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
Uyu mushinga urateganya ko abaterankunga ba Rayon Sports na Kiyovu Sports bazongera amafaranga bageneraga aya makipe ku buryo biteganyijwe ko uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL ruzazamura amafaranga rusanzwe rugenera Gikundiro akava kuri miliyoni 200 Frw akazagera kuri miliyoni 600 Frw ku mwaka, ndetse n’Umujyi wa Kigali wari usanzwe ugenera Kiyovu Sports miliyoni 150 Frw akazamurwa akagera kuri miliyoni 500 Frw.
Hari kandi abaterankunga bashya bitezwe kuri aya makipe yombi, aho Rayon Sports iri mu biganiro n’umuterankunga bivugwa ko azagenera iyi Kipe miliyoni 500 Frw.
Hari kandi imwe muri sosiyete y’itumanaho ikorera mu gihugu itaramenyekana kugeza ubu ishobora kuzatera Kiyovu Sports inkunga ingana na miliyoni 500 Frw.
Aya mafaranga azava mu baterankunga aziyongeraho azajya ava ku mikino aya makipe yakiriye ubwo azaba akoresha Stade Amahoro izaba yakira ibihumbi 45 bicaye neza mu gihe umushinga wo kongera kubaka Kigali Pelé Stadium waba utangiye nubwo igihe uzatangirira kitaremezwa neza.
Amakipe ya APR FC na Police FC na yo azazamurirwa ubushobozi bw’amikoro ku buryo azaba ashobora guhangana ku ruhando mpuzamahanga yaba guhatana mu marushanwa ndetse no kugura abakinnyi beza.
Ibi kandi biziyongeraho kuzamura umubare w’abanyamahanga uzava kuri batandatu ugere ku munani n’ubwo bamwe mu bayobozi b’aya makipe bifuzaga ko bazagera ku 10.
Izi mpinduka zitezweho kuzazamura urwego rwa Shampiyona aho abafana bari barakendereye ku kibuga bazagaruka bakongera kuryoherwa na ruhago Nyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *