skol
fortebet

Rayon sports ntabwo yashimishijwe no gutera mpaga Onze Créateurs

Yanditswe: Friday 17, Mar 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, atangaza ko nubwo ari byiza ko ikipe ye igeze mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora y’imikino nyafurika, gusa ko byari kuba byiza kurushaho iyo bakina umukino bagasezerera Onze Créateurs bari guhurira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu.
Ibi uyu munyezamu akaba yabitangaje nyuma yaho impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ihamije burundu ko imikino yagombaga guhuza Onze Createurs na Rayon Sports hamwe n’uwa Djoliba (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, atangaza ko nubwo ari byiza ko ikipe ye igeze mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora y’imikino nyafurika, gusa ko byari kuba byiza kurushaho iyo bakina umukino bagasezerera Onze Créateurs bari guhurira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu.

Ibi uyu munyezamu akaba yabitangaje nyuma yaho impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ihamije burundu ko imikino yagombaga guhuza Onze Createurs na Rayon Sports hamwe n’uwa Djoliba na Al Masry yo mu Misiri itakibaye,kugirango hashyirwe mu bikorwa icyemezo cya FIFA cyo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali.

Rayon Sports yari imaze iminsi mu mwiherero w’umukino wayo yari bukine kuri uyu wa gatandatu, yaje kumenya iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, gusa ngo abakinnyi ntabwo bahise babiha agaciro nkuko kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame yabitangaje.

“Twabimenye mu gitondo tubisomye mu bitangazamakuru. Urebye ku ikubitiro ntabwo twabanje kubyemera ndetse n’abayobozi n’abatoza bahise batubwira kubyirengagiza dukora imyitozo nkuko bisanzwe. Ku i saa munani(14:00) ni bwo baje kutubwira ngo twitahire kuko tutagikinnye”.

Uyu munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, yaje kongeraho ko bamwe muri bo batitereye mu kirere ubwo inkuru yabaga kimomo ko bakomeje, cyane ko ku bwe yari kwifuza ko bazakina umukino n’iyi kipe yo muri Mali bakayisezerera bose babireba.

Bakame yagize ati: “Urebye uretse abakinnyi bakiri bato, benshi mu bamenyereye ntabwo byadushimishije cyane. Twari twiteguye umurindi wo kuri stade Amahoro ku munsi w’ejo, tugakina tugatsinda, twari twariteguye uyu mukino cyane. Gusa turishimye ko tugeze muri iki cyiciro”.

Rayon Sports nyuma yo gusezerera AS Onze Créateurs de Niaréla idakinnye, izategereza tombola ikipe izayiha mu makipe16 azaba yasezerewe muri CAF Champions League. Imikino ibanza biteganyijwe ko izakinwa hagati y’amatariki ya 7 na 9 Mata 2017, mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’icyumweru kimwe aho amakipe azakomeza azahita agana mu matsinda
Src: Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa