skol
fortebet

Rayon Sports vs Kiyovu Sports: byinshi wamenya kuri uyu mukino wagabanyirijwe ubukana n’amikoro

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuva kera iyo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Kiyovu Sports wabaga ari umukino wahuruje abantu benshi ndetse hakagaragara udushya twinshi n’imihigo ikaba myinshi kuri buri ruhande gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukeba bwagiye bugabanuka kubera amikoro make y’aya makipe cyane cyane Kiyovu Sports. Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umukino urahuza aya makipe amaze imyaka myinshi avutse ndetse agiye gukina afitanye inzika kuko imwe iherutse kumanura indi mu cyiciro cya kabiri (...)

Sponsored Ad

Kuva kera iyo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Kiyovu Sports wabaga ari umukino wahuruje abantu benshi ndetse hakagaragara udushya twinshi n’imihigo ikaba myinshi kuri buri ruhande gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukeba bwagiye bugabanuka kubera amikoro make y’aya makipe cyane cyane Kiyovu Sports.

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umukino urahuza aya makipe amaze imyaka myinshi avutse ndetse agiye gukina afitanye inzika kuko imwe iherutse kumanura indi mu cyiciro cya kabiri bikarangira FERWAFA iyifashije kongera kuzamuka.

Aya makipe yatangiye guhangana ndetse no kuzamura ubukeba bwayo mu mwaka wa 1968,agiye kongera gucakira yariyubatse dore ko ikipe ya Kiyovu Sports yaguze benshi mu bakinnyi basanzwe bakomeye mu Rwanda nk’umunyezamu Ndoli Jean Claude,Fabrice Mugheni,Habyarimana Innocent,Sebanani Emmanuel uzwi nka Crespo, Maombi Jean Pierre n’abandi mu gihe Rayon Sports yo yagerageje kongerera amasezerano abakinnyi benshi bayifashije gutwara igikombe cya shampiyona y’ubushize ndetse igura abakinnyi nka Bimenyimana Bonfils Caleb,Nyandwi Sadam,Mukunzi Yannick,Rutanga Eric,Usengimana Faustin n’Ismaila Diarra n’abandi.

Amwe mu makuru ari kuvugwa muri aya makipe n’uko ikipe ya Rayon Sports iraza gukina uyu mukino idafite abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha François Master, na Nzayisenga Jean D’amour uzwi nka Mayor bose bafite ibibazo by’imvune mu gihe Rwatubyaye Abdul na Habimana Yussuf bafite imvune z’igihe kirekire.

Ismaila Diarra na Bashunga Abouba ntabwo barabona ibyangombwa bibemerera gukina shampiyona y’uyu mwaka.

Ikipe ya Kiyovu Sports iraza gukina uyu mukino nta kibazo cy’abakinnyi ifite kuko abakinnyi bayo bose barahari uretse umusore Kalisa Rachid wabuze ibyangombwa byo gukina shampiyona.

Aya makipe yombi agiye guhura muri shampiyona ku nshuro ya 47 mu myaka 23 ishize aho mu mikino 46 amaze guhura, Rayon Sports ariyo imaze gutsinda inshuro nyinshi 27, Kiyovu Sports itsinda 5, zinganya 14.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona ya 2011/2012 , hari ku italiki ya 21 Mata 2012, icyo gihe Kiyovu yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 , cyatsinzwe na Bakabulindi Julius.

Muri shampiyona ishize Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports imikino yombi kuko mu mukino ubanza yayitsinze 3-0 mu gihe uwo kwishyura yayitsinze 2-1,ihita iyimanura mu cyiciro cya kabiri.

Kuri iki cyumweru saa cyenda n’igice nibwo haraza kuba uyu mukino witezwe na benshi urabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa