Rayon Sports WFC na Kawempe Muslim Ladies yo muri Uganda nti bazakina kuri Rayon Day.
Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

Umukino wa gicuti wa gombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.
Amakuru atugeraho ni uko gahunda zari ziteganyijwe gukorwa ku munsi w’Igikundiro zi zagumaho nubwo ikipe ya Rayon Sports itagikoreye ibirori kuri Stade Amahoro, gusa imwe muri nke zitazakorwa ni umukino wa gicuti w’ikipe y’abagore.
Amakuru avugako icyateye ihagarikwa ry’uyu mukino aruko bigoye kuba wakinira imikino (...)
Umukino wa gicuti wa gombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.
Amakuru atugeraho ni uko gahunda zari ziteganyijwe gukorwa ku munsi w’Igikundiro zi zagumaho nubwo ikipe ya Rayon Sports itagikoreye ibirori kuri Stade Amahoro, gusa imwe muri nke zitazakorwa ni umukino wa gicuti w’ikipe y’abagore.
Amakuru avugako icyateye ihagarikwa ry’uyu mukino aruko bigoye kuba wakinira imikino ibiri ,n’ibirori byose bikabera kuri Kigali Pele.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko gahunda bwari bufite yo kuza korera umunsi w’igikundiro kuri Stade Amahoro yahindutse aho byashyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore irakomeza kwitegura imikino ya CAF Champions League dore ko bamaze no kumenya itsinda baherereyemo , aho bari mwitsinda rya Mbere. Imikino i kazatangira tariki 17 Kanama kugera 4 Nzeri 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *