Rayon Sports y’abagore yatangiye kwiyubaka izana abanyamahanga
Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yasinyishije Manizabayo Florence wakinaga muri AS Kigali, umunya Kenyakazi Judith Atieno Ochieng ndetse n’Umurundikazi Neema uvukana na Mbilizi Eric usanzwe akinira Rayon Sports y’abagabo.
Nyuma yo gutangaza ko ikipe izakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri cy’Abagore, ikipe ya Rayon WFC yatangiye kugura abakinnyi bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino [2022/2023].
Abo bakinnyi biganjemo abanyamahanga aho yahereye kuri Judith Atieno Ochieng ukomoka muri Kenya.
Uyu (...)

Uyu munyakenyakazi yagize ati "Nishimiye amahirwe nahawe yo gukinira Rayon Sports y’abagore.Nasinye amasezerano y’umwaka umwe."
Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gukina afite imyaka 12 bimufasha kwiga ndetse uyu mukobwa ni rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Mathare y’abakobwa.
Yabwiye abafana ba Rayon Sports ko akunda abafana ndetse yiteguye kubashimisha mu kibuga.
Undi munyamahanga wasinye ni Neema Nzohabonayo wakiniye U20 y’u Burundi akaba ari na mushiki wa Mbirizi Eric ukina hagati muri Rayon Sports y’abagabo.
Rayon Sports kandi yasinyishije rutahizamu Imanizabayo Florence wakiniraga AS Kigali WFC.
Uyu azakinira iyi kipe muri uyu mwaka 2022/2023 agerageza kuyizamura mu cyiciro cya mbere..
Umukinnyi w’Umugandekazi ategerejwe I kigali kuwa Gatanu.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore Rayon Sports izaheramo izatangira tariki 8/11.
Uretse uyu rutahizamu, haravugwa n’abandi bakinnyi Rayon Sports WFC ishobora gukura muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali no mu zindi zikomeye zirimo Fatima WFC, APAER WFC na Inyemera WFC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *