skol
fortebet

Rayon Sports y’abagore yerekanye gahunda izanye mu cyiciro cya mbere n’abakinnyi izakoresha muri 2023-24

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 07, Oct 2023

Rayon Sports y'abagore yerekanye gahunda izanye mu cyiciro cya mbere n'abakinnyi izakoresha muri 2023-24

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports Women FC yamuritse ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-24, inamurika imyenda mishya nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya mbere.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2023, ni bwo Rayon Sports ku bufatanye n’umuterankunga wayo mukuru,SKOL, yakoze ibirori byo kwerekana ikipe y’abagore igiye gukina Icyiciro cya Mbere, byabereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

Muri ibi birori byo kwerekana ikipe, Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko intego izamukanye mu Cyiciro cya Mbere ari ukuba ubukombe, ikubaka izina no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Intego ya Rayon Sports mu bikorwa byose ikora, yaba Shampiyona y’Abagabo, yaba Shampiyona y’Abagore ni ugutsinda ntabwo dushyizeho ikipe y’abari n’abategarugori yo kubaho itariho, tuje mu Cyiciro cya Mbere gutsinda.”

Yakomeje agira ati “Muri Rayon Sports, umukinnyi w’umuhungu tumufata kimwe n’umukobwa. Tugomba kubaka Ikipe ya Rayon Sports tutayubakira ku makipe ya hano mu Rwanda, tugomba kureba, tugomba kubaka Rayon Sports y’Abagore ikomeye mu Karere na Afurika yose. Rayon Sports y’Abakobwa, Rayon Sports y’Abahungu tugomba kuzubaka zikarenga imbibi za hano.”

Rayon Sports y’abagore kandi yerekanye ku mugaragaro Kana Benie Axella,nk’umunyamabanga mushya wayo.

Iyi kipe yashinzwe ku bufatanye bw’impande zombi, yahereye mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2022/23, ndetse ihita yegukana Shampiyona, itsindira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Muri uyu mwaka kandi, yakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na FERWAFA Super Cup nubwo yatsinzwe iyo mikino yombi yahuyemo na AS Kigali WFC.

Rayon Sports y’abagore yamuritse abatoza n’abayobozi bayo, inatanga nimero ku bakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24:

1.Itangishaka claudine(22)
2.Uwimana Francine(25)
3.Niyonsaba Jeanne (1)
4.uwase Andersene (17)
5.Mukeshimana Jeannette (20)
6.mukantaganira Joselyne (21)
7.Araza Joselyne (3)
8.Uwanyirijyiira Sifa(6)
9.lradukunda Valentine (15)
10.Niyonkuru Chance(13)
11.Umuhoza Angelique (16)
12.kalimba Alice (24)
13.uwamariya Diane (18)
14.Mukeshimana Dorothee
15.GIKUNDIRO Scholastique(5)
16.UMUHOZA Pascaline(19)
17.Ochieng Judith (11)
18.Uwamahoro Ruth(12)
19.Uwitonze Nyirarukundo(30)
20.Djamilla Abimana(29)
21.Uwiringiyimana Rosine(10)
23.Kankindi Fatuma (27)
24. Kantono Priscilla (23)
25.Mukandayisenga Jeanine(7)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa