Rayon Sports yabonye amanota 3 ya mbere bigoranye,Kiyovu Sports itangira ikanga
Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona bigoranye Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino abafana bayo bariwe n’umutima cyane kuko igitego cy’intsinzi cyinjiye mu minota y’inyongera.
Rayon Sports yari yitezwe n’abafana bayo nyuma yo kugura abakinnyi benshi ndetse no kugaragaza ubushake bwo kongera kuba ikipe ikomeye,yagowe bikomeye na Rutsiro FC yayihagamye kugeza ubwo benshi bakeka ko itakaje amanota ku munsi wa mbere.
Icyakora niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umurundi Mbirizi Eric (...)
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona bigoranye Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino abafana bayo bariwe n’umutima cyane kuko igitego cy’intsinzi cyinjiye mu minota y’inyongera.
Rayon Sports yari yitezwe n’abafana bayo nyuma yo kugura abakinnyi benshi ndetse no kugaragaza ubushake bwo kongera kuba ikipe ikomeye,yagowe bikomeye na Rutsiro FC yayihagamye kugeza ubwo benshi bakeka ko itakaje amanota ku munsi wa mbere.
Icyakora niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umurundi Mbirizi Eric ku munota wa 27 ndetse igice cya mbere niko cyarangiye.
Mu gice cya kabiri,Rutsiro FC yaje yariye karungu,bituma ku munota wa 55 yishyura igitego cyatsinzwe na Mumbele Jonas Mulakidogo.
Nyuma y’iki gitego,Rutsiro FC yakomeje kwihagararaho ndetse no kunyuzamo gusatira ariko igitutu cy’abafana ba Rayon Sports kibarusha imbaraga.
Rayon Sports yakinaga cyane kugira ngo ishimishe abafana,yabonye igitego cya kabiri bigoranye ku munota wa 90 gitsinzwe Didier Mucyo ku mupira yaherewe mu rubuga rw’amahina.
Rayon Sports yari yabanje mu kibuga umunyezamu Amani Twagirumukiza nyuma y’aho Adolphe atabonetse kubera imvune ndetse n’uwo yaguze muri Yanga SC ntiyari ku rutonde.
Gasogi United yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS igitego 1-0,cyinjiye ku munota wa 85 w’umukino kuri penaliti yabonetse ku ikosa ryakorewe Niyongira Danny maze iterwa na Buno Guy Herve ayinjiza neza.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1, byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Felicien na Muzamiru Mutyaba.
Umunsi wa mbere wa shampiyona ugaragayemo intsinzi 8 mu mikino 8.Amakipe akomeye arimo AS Kigali,Kiyovu Sports,APR FC,Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *