skol
fortebet

Rayon Sports yabonye umutoza mushya wungirije usimbura Witakenge yahagaritse

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guha akazi umutoza Gatera Moussa watozaga ikipe ya Unity FC y’I Gaogi kugira ngo abe umutoza wungirije umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’ uherutse guhabwa akazi ko kuba umutoza mukuru wayo.

Sponsored Ad

Gatera Moussa wageze muri Unity avuye mu Isonga, byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri aza kwerekwa abakinnyi ku myitozo ya Rayon Sports yo kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona bazahuramo na Marines FC kuri Stade Umuganda ku munsi w’ejo.

Gatera Moussa ni umwe mu batoza bamenyereye umupira w’amaguru mu Rwanda kuko yatoje amakipe atandukanye nka Sunrise FC, Isonga FC, Etincelles na SEC ndetse yaherukaga muri Unity FC yo mu cyiciro cya kabiri yagezemo muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Namahoro Yves wirukanwe.

Zimwe mwe mu nshinganoyon S Gatera afite n’ugufatanya na Robertinho kwitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Kane w’iki Cyumweru ndetse no gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Gatera ahawe akazi nyuma y’aho Rayon sports ihagaritse uwari umutoza mukuru Ivan Minnaert ndetse n’abatoza bungirije barimo Witakenge Jannot na Lomami Marcel wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Ibitekerezo

  • Gatera np>

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa