skol
fortebet

Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya utumva ukuntu bagabirwa ‘Icyokezo n’akabari’

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yabonye umuyobozi nyuma y’inama rusange yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukwakira 2017 ikemeza Paul Muvunyi nka Perezida wayo asimbuye kuri uyu mwanya Gacinya Chance Denis wari umaze imyaka ibiri ari umuyobozi wayo.
Mu ijambo rya mbere, Paul yavuze ko bidakwiye ko ‘Rayon Sports ihabwa icyokezo n’akabari’.
Iyi nama yabereye kuri Sports View ahafatiwe ibyemezo bitandukanye birimo no gusesa komite yayoboraga Rayon Sports by’agateganyo irimo; Ngarambe Charles, Gacinya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yabonye umuyobozi nyuma y’inama rusange yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukwakira 2017 ikemeza Paul Muvunyi nka Perezida wayo asimbuye kuri uyu mwanya Gacinya Chance Denis wari umaze imyaka ibiri ari umuyobozi wayo.

Mu ijambo rya mbere, Paul yavuze ko bidakwiye ko ‘Rayon Sports ihabwa icyokezo n’akabari’.

Iyi nama yabereye kuri Sports View ahafatiwe ibyemezo bitandukanye birimo no gusesa komite yayoboraga Rayon Sports by’agateganyo irimo; Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denis na Rudasingwa JMV.

Iyi nama yamaze hafi amasaha atatu, mu mwanya wo gutora umuyobozi mushya; Dr Emile Rwagacondo nawe wigeze kuyobora Rayon Sports yatanze Paul Muvunyi nk’umuyobozi wakomeza kuyobora Rayon Sports.

Gacinya Denis wahesheje iyi kipe igikombe cy’amahoro 2016/17 nawe yavuze ko atiteguye guhatana muri ayo matora bityo aharira umwanya Paul.

Uyu Paul Muvunyi watsinze amatora adahatanye yasabye ko Gacinya amubera Visi Perezida unashinzwe ibya tekiniki, bagakomeza gukorana mu ikipe mu gihe bagenzi be bayoboranaga barimo Gakwaya Olivier wari Umunyamabanga Mukuru yakuweho.

Muvunyi kandi yavuze ko mu byihutirwa bagomba kuguriria Rayon Sports Bisi yo kugendamo, yaboneyeho no kunenga bikomeye abatanyabikorwa b’iyi kipe aho yavuze ko bidakwiye ko bahabwa akabari n’icyokezo.

Yagize ati “Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye. Tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi?”

Yavuze ko azakora ukoashoboye agasubiza Rayon Sports izina yahoranye ‘Mpatsamakipe’ ubwo yayiboraga mu 2005-2007.

Hanatowe kandi Muhire Paulnk’umubitsi w’ikipe.Itangishaka King Bernard yashinzwe akazi ko gukurikirana ibikorwa byose bya buri munsi bya Rayon sports nk’umunyamabanga mukuru .

Kuwa 06 Ukwakira 2017 habaye ibirori byahurije hamwe abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports. Umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, yashimye ubuyobozi bw’iyi kipe ashingiye k’ubufatanye bagirana, ababwira ko ikibuga ari icyayo kandi igomba kugifata neza kikazatanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko uretse guha iyi kipe iki kibuga cyatwaye miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, yanayongereyeho akabari kubatse hafi yacyo ndetse n’ibikorerwamo byose birimo n’icyokezo.

Abayobozi batowe

Komite nyobozi:

Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umunyamabanga Mukuru: Kingi Bernard

Akanama k’inararibonye:
Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:
Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Muvunyi Paul ageza ijambo ku banyamuryango bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yateranye kuri iki Cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa