skol
fortebet

Rayon Sports yabuze ikibuga cyo kwakiriraho Musanze FC muri shampiyona

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 18, Jan 2023

Rayon Sports yabuze ikibuga cyo kwakiriraho Musanze FC muri shampiyona

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwandikira ikipe ya Rayon Sports buyimenyesha ko tariki 22 Mutarama 2023 Stade Muhanga itazaboneka kugira ngo bahakirire Musanze FC.
Amakuru aravuga ko kubera igiterane cy’abagorozi kizabera muri iyi stade,Rayon Sports yabwiwe ko itazabasha kuhakinira.
Rayon Sports yahise yandikira FERWAFA iyisaba ko uyu mukino wakwimurirwa ikindi gihe ukagirwa ikirarane.
Ikipe ya Rayon Sports n’iya Kiyovu Sports zemerewe n’ Akarere ka Muhanga kuzakirira imikino (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwandikira ikipe ya Rayon Sports buyimenyesha ko tariki 22 Mutarama 2023 Stade Muhanga itazaboneka kugira ngo bahakirire Musanze FC.

Amakuru aravuga ko kubera igiterane cy’abagorozi kizabera muri iyi stade,Rayon Sports yabwiwe ko itazabasha kuhakinira.

Rayon Sports yahise yandikira FERWAFA iyisaba ko uyu mukino wakwimurirwa ikindi gihe ukagirwa ikirarane.

Ikipe ya Rayon Sports n’iya Kiyovu Sports zemerewe n’ Akarere ka Muhanga kuzakirira imikino yo kwishyura ya Shampiyona kuri Stade ya Muhanga.

Ibi byabaye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali ko igiye gushyirwamo tapis nshya, bityo akaba agomba gushaka ahandi azerekeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa