skol

Rayon Sports yabuze umukinnyi ukomeye mbere yo guhura na Etincelles FC

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze abakinnyi umutoza Mohammed Wade azifashije yakirwa na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu hakinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.

Abakinnyi bose barahari uretse Aruna Moussa Madjaliwa ushobora kuba afite imvune kuko ntiyanakinnye mu mikino 2 u Burundi buheruka gukina na Gambia na Gabon.

Aruna Moussa Madjaliwa yagize imvune yoroheje yagiriye mu mwiherero w’Intamba mu Rugamba. Biteganyijwe ko azatangira imyitozo kuwa Mbere tariki 27.11.2023.

Madjaliwa niwe mukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati muri Rayon Sports ndetse igihe ari muzima ntajya asimburwa.

Rayon Sports ikeneye gutsinda Etincelles FC kugira ngo izamure amanota muri shampiyona.

Mu bandi bakinnyi Rayon Sports idafite ni Youssef Rharb byavugwaga ko ashobora kugarurwa mu gihe Eid Mugadam we nta makuru ahari.

Abakinnyi Rayon Sports izakoresha ihura na Etincelles FC:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa