Rayon Sports yaciye amarenga y’abakinnyi ibanzamo kuri Gasogi United
Yanditswe: Friday 12, Jan 2024

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino wa Gasogi United,yabereye kuri Kigali Pele Stadium,kuri uyu wa Gatanu saa moya.
Mu myitozo nyir’izina itegura umukino, ikipe ya mbere yari igizwe na Khadime Ndiaye, Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Aimable, Serumogo Ali, Ganijuru Elie, Kanamugire Roger, Luvumbu Nzinga, Kalisa Rachid, Ndekwe Félix, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsène.
Hategekimana Bonheur, Mugisha François ’Master’, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mucyo Didier, Bugingo Hakim ufite amakarita atatu y’umuhondo, Camara Agogo, Youssef Rharb, Muhire Kevin na Iradukunda Pascal bari mu ikipe ya kabiri mu gihe ubwo bakinaga hagati yabo, Alon Paul Gomis yagiye hanze nk’utari mu mibare y’umukino wo ku wa Gatanu.
Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb bari bamaze iminsi mu biruhuko, bari mu bakoranye na bagenzi babo ku munsi wa kabiri kuva bagarutse mu Rwanda ku wa Gatatu.
Iyi myitozo ya Rayon Sports itagaragayemo Abanya-Uganda; Umunyezamu Simon Tamale na ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale bagiye iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru ariko bakaba bataragaruka mu Rwanda.
Kuwa 3 babwiye ubuyobozi ko bari mu nzira ziza i Kigali none icyumweru kirashize bataje.
Kuwa 4 bavuze ko nta tike bafite, bose bakeneye 63,000 FRW ariko ngo babonye nka 500,000 FRW bagera mu Nzove.
Hari amakuru avuga ko Ojera yashatse kwigurisha mu Buhinde agaha Rayon Sports 8,000 $ nyuma y’amezi 6 imuhaye 18,000$ agasinya umwaka ariko ikipe ntibikozwa.
Umutoza Mohamed Wade wagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza iyi kipe nyuma y’igenda rya Yameni Zelfani mu Ukwakira, ni we n’ubundi ukomeje gukora wenyine mu gihe abanyezamu barimo Umunya-Sénégal Khadime Ndiaye batozwaga n’usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu ba Rayon Sports y’Abagore dore ko iyi kipe y’abagabo iheruka gutandukana na Samuel Mujabi Kawalya.
Nsabimana Aimable na Mitima Isaac batakinnye imikino iheruka kubera imvune, bakoranye n’abandi nk’uko byagenze ku bandi bashya barimo Alon Paul Gomis na Alsény Camara Agogo.
Aruna Mussa Madjaliwa udakeruka gukina kubera imvune ndetse bikavugwa ko yivumbuye, ntiyagaragaye kuri iyi myitozo nk’uko bimeze kuri mwene wabo Mvuyekure Emmanuel witabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 mu gihe Gasogi United zizahura, iri ku mwanya wa munani n’amanota 18.
Kwinjira kuri uyu mukino ubera kuri Kigali Pele Stadium ni: 3000Frw, 5000Frw, 10 000Frw & 20 000Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *