skol
fortebet

Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gutsinda Gicumbi FC

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gusanga Gicumbi FC ku kibuga cyayo kigoranye,ikayitsinda igitego kimwe ku busa.

Sponsored Ad

Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo kigora amakipe menshi, yari yitezweho kugora Rayon Sports ikayitesha amahirwe yo gufata umwanya wa mbere by’agateganyo,ariko byarangiye itsinzwe igitego 1-0.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif ku mupira yateye umutwe uturutse kuri coup Franc.
Rayon Sports yageragejekurinda izamu ryayo mu minota yari isigaye y’umukino,birangira itahanye amanota 3 y’ingenzi cyane.

Gicumbi FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’aho umukinnyi wayo Gahamanyi Bonface yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita myugariro Habimana Hussein wa Rayon Sports.

Gicumbi FC yabonye amahirwe akomeye ku munota wa nyuma yagombaga gutuma Rayon Sports itaha ibabaye ubwo Mutsinzi Ange yakoreraga ikosa kuri Nzungu ku murongo w’urubuga rw’amahina, Okenge Lulu Kevin ateye coup-franc umupira awuta mu bicu.

Rayon Sports yarangije umukino itsinze igitego 1-0 biyihesha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 43, aho irusha APR FC ya 2, izakina na Marines FC ku munsi w’ejo inota rimwe.

Rayon Sports yatakaje umukinnyi wayo Mugisha Francois Master wavunitse mu minota ya nyuma y’umukino, asohorwa ateruwe ahita asimburwa na Irambona Eric.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, Bugesera FC yatsindiye Sunrise FC iwayo igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa