skol
fortebet

Rayon Sports yagarutse mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuganira na FERWAFA

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 10, Mar 2023

Rayon Sports yagarutse mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo kuganira na FERWAFA

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ibiganiro na FERWAFA ikipe ya rayon Sports yemeye gusubira mu gikombe cy’amahoro nyuma yo kucyivanamo kubera ibyo yise akajagari k’imitegurire ya komisiyo ishinzwe amarushanwa ya FERWAFA.
Iki cyemezo cyacishijwe mu ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Bati “Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Ferwafa bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo. Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye (…)

Nyuma y’ibiganiro na FERWAFA ikipe ya rayon Sports yemeye gusubira mu gikombe cy’amahoro nyuma yo kucyivanamo kubera ibyo yise akajagari k’imitegurire ya komisiyo ishinzwe amarushanwa ya FERWAFA.

Iki cyemezo cyacishijwe mu ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier.

Bati “Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Ferwafa bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo. Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye gusubira mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yatangaje ko umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wa 1/8 wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu iyi kipe yagombaga kwakiramo Intare FC, utakibaye ahubwo hazatangazwa igihe uzabera.

Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona iyi kipe yari ifitanye na AS Kigali, uzakinwa nta kabuza ku itariki 12 Werurwe 2023.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’akajagari kari mu mitegurire yacyo.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura.

Yagize ati "Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutubahiriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka."

Yakomeje agira ati "Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, twifuza ko amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi."

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu buryo butunguranye, FERWAFA yasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga guhuza Rayon Sports na Intare FC saa 12:30 mu Bugesera.

Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa