skol
fortebet

Rayon Sports yagaruye mu myitozo kizigenza waje mu isura nshya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 28, Sep 2023

Rayon Sports yagaruye mu myitozo kizigenza waje mu isura nshya

Sponsored Ad

skol

Umunya-Sudan Eid Mugadam Abakar Mugadam yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports FC mu isura nshya nyuma yo kudakina umukino ubanza na Al Hilal Benghazi kubera imvune.

Uyu mukinnyi uca ku mpande asatira n’umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso n’abafana ba Rayon Sports ndetse mu minota mike amaze gukina yagaragaje ko ari umuhanga.

Nubwo ataratanga byinshi kubera ko yaje mu ikipe akererewe,Mugadam ashobora gukina uyu mukino wo kwishyura uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports n’aba ruhago muri rusange.

Mu mukino ubanza,Umutoza wa Rayon Sports yakinnye yugarira mu rwego rwo kwiga iyi kipe yo muri Libya banganyije igitego 1-1,muwo kwishyura byitezwe ko azashaka ibitego.

Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium,kuwa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa