Muhire Kevin, wigeze kuba Kapiteni wa Rayon Sports, yasinye kuyikinira imikino isigaye mu Gice cya Mbere cya Shampiyona.
Uyu muhire Muhire Kevin wakiniraga Al Yarmouk SC yo mukiciro cya kabiri muri Kowait, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyigarukamo ngo ayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona yifuza kongera gutwara.
Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mukinnyi yasinye by’igihe gito.Nta gihindutse arakora imyitozo mu Nzove,uyu munsi saa 15h00
Muhire Kevin yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports.
Uyu kandi yakinnye mu makipe arimo Misr Lel Makkasa mu gihugu cya Misiri, yavuyemo akajya mu yindi yitwa El Gaish nayo yo muri iki gihugu.
Muhire yaherukaga muri Rayon Sports muri 2021 icyo gihe yari yarasinye amasezerano y’amezi abiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *