Ikipe ya Rayon Sports yagaruye Umunyekongo Héritier NZINGA LUVUMBU yongera amasezerano y’umwaka umwe.
Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sports arakajwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be,ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kugarura uyu Luvumbu ngo afashe mu busatirizi.
Luvumbu aragera i Kigali kuri uyu wa Kane, Saa kumi n’ebyiri n’indege ya Kenya Airways.
Ni ku nshuro ya gatatu, Heritier Luvumbu Nzinga aje muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi yafashije iyi kipe gutwara igikombe cy’Amahoro umwaka wa 2023.
Mu bandi bakinnyi Rayon Sports irazana harimo Kalisa Rachid na Emmanuel Mvuyekure ndetse iri ku isoko ishaka rutahizamu mushya wo gukinana na Charles Bbaale.
Nta gihindutse, uyu mukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu AMAVUBI, Rachid KALISA wakiniraga AS Kigali, arasimyira Rayon Sports kuri uyu wa kane.
Kuwa 6 kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports irizihiza umunsi w’igikundiro ikina na Police FC Kenya.
Luvumbu yasinye,hategerejwe Kalisa Rachid
Ibitekerezo
Umutoza Akomerezaho