skol
fortebet

Rayon Sports yaguze bus nshya

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Tuesday 26, Aug 2025

Rayon Sports yaguze bus nshya

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka nshya yatwaye ibihumbi 135$ [asaga miliyoni 200 Frw].

Byatangajwe ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangizaga ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abakunzi bayo uzwi nka Gikundiro *702#.

Ni imodoka izaba igendanye n’igihe n’imiterere y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah.

Yagize ati “Ni imodoka twaguze hamwe n’umufatanyabikorwa wacu Airtel kuko buriya ingendo zitwara byinshi mu buzima bwa Rayon Sports. Izaba igendanye n’igihe kandi igendanye n’imiterere y’igihugu cyacu kuko murabizi hari izo twagize zitazamukaga Shyorongi.”

Biteganyijwe ko iyi modoka iri gukorerwa mu Bushinwa, izagera mu Rwanda mu mezi abiri ari imbere.

Rayon Sports itegereje imodoka nshya

Akanyamuneza kari kose ku bayobozi bwa Rayon Sports, ubwo bwatangizaga umushinga wa Gikundiro *702#

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa