skol
fortebet

Rayon Sports yaguze umukinnyi wo hagati ufite ubuhanga butangaje,irekura umunyamahanga [YAVUGURUWE]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Aug 2023

Rayon Sports yaguze umukinnyi wo hagati ufite ubuhanga butangaje,irekura umunyamahanga [YAVUGURUWE]

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi Kalisa Rachid amasezerano y’umwaka umwe kugira ngo aze gufasha abandi bahari umutoza atashimye.

Amakuru aravuga ko Kalisa Rachid yishyuwe 8,000,000 muri uwo mwaka umwe gusa agiye gukinira Rayon Sports.

Uyu musore yari amaze imyaka 4 muri AS KIGALI ndetse n’umwe mu bahamagarwa mu ikipe y’igihugu "Amavubi".

Kalisa Rachid amaze kumenyera shampiyona y’u Rwanda kuko yakinnye mu makipe nka Kiyovu Sports yanubatsemo izina rikomeye.

Rayon Sports kandi iri mu nzira yo gusinyisha Umurundi witwa Emmanuel Mvuyekure wabanje mu kibuga igihugu cye gikina na Namibia mu mukino uheruka.

Héritier Luvumbu Nzinga nawe yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ndetse yamaze gufata indege imuzana mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi 17 asinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso yarekuwe na Rayon Sports.

Uyu ngo yazize ko nta Pasiporo afite n’icyangombwa cy’uko atakatiwe n’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa