skol
fortebet

Rayon Sports yahannye abakinnyi bayo bane barimo ushinjwa kuroga

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Inama idasanzwe y’abayobozi ba Rayon Sports FC yanzuye ko Mugheni Fabrice na Munezero Fiston bababarirwa ku makosa bashinjwaga, ntibirukanwe ariko bo na Kwizera ndetse na Shasiir bagafatirwa ibihano by’imyitwarire itari myiza.
Kuwa Gatanu nimugoroba nibwo byagiye ahagaragara ko hari abakinnyi babiri, Mugheni Fabrice ushinjwa kuba agumura bagenzi be iyo imishahara yatinze na Munezero Fiston ushinjwa kuba aroga abandi byavugwaga ko bashobora kwirukanwa, ntibanakorana n’abandi imyitozo.
Iyi (...)

Sponsored Ad

Inama idasanzwe y’abayobozi ba Rayon Sports FC yanzuye ko Mugheni Fabrice na Munezero Fiston bababarirwa ku makosa bashinjwaga, ntibirukanwe ariko bo na Kwizera ndetse na Shasiir bagafatirwa ibihano by’imyitwarire itari myiza.

Kuwa Gatanu nimugoroba nibwo byagiye ahagaragara ko hari abakinnyi babiri, Mugheni Fabrice ushinjwa kuba agumura bagenzi be iyo imishahara yatinze na Munezero Fiston ushinjwa kuba aroga abandi byavugwaga ko bashobora kwirukanwa, ntibanakorana n’abandi imyitozo.

Iyi nama yatangiye saa moya za mugitondo igasoza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yarimo Perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis na bamwe mu bo bafatanya kuyobora iyi kipe, kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Irambona Eric na Manishimwe Djabel bari muri komite y’abakinnyi na Kwizera Pierrot; Nahimana Shasiir, Mugheni Fabrice na Munezero Fiston bashinjwa kugira imyitwarire idakwiye.

Nk’uko amakuru IGIHE ikesha umwe mu bakinnyi bari bayirimo, kumara igihe kinini kw’iyi nama byatewe n’uko buri mukinnyi yerekwaga ibyo ashinjwa, nawe agafataga umwanya akisobanura, ubuyobozi bw’ikipe n’ubw’abakinnyi nabwo bukagira icyo buvuga.

Icyavuyemo ni uko abakinnyi bari bafite ibibazo basabye imbabazi, basabwa kwitwararika bikomeye, bakanakosora amakosa yose beretswe.

Ariko banakubiswe akanyafu k’ibihano nk’uko Gacinya Denis yabitangarije IGIHE.

Yagize ati“Inama twakoze yigaga ku mibereho y’ikipe. Hari hari komite, abatoza n’abahagarariye abakinnyi nk’abakapiteni. Twarebaga ku byo twakosora kugira ngo ikipe irusheho kubaho neza no gutanga umusaruro, gusa tunagaruka ku bibazo by’imyitwarire byagiye biranga bamwe mu bakinnyi basaba imbabazi ariko bananyuzwaho akanyafu.”

Yakomeje agira ati“Ubu nta kibazo gihari, yaba Kwizera Pierrot wari wagiye adasabye uruhushya yeretswe ko bidakwiye asaba imbabazi, Shasiir wagiye kuvuga ngo yashinjwe kuroga akanavuga ko hari umuyobozi wabyemeje nawe yavuze ko yabitewe n’umujinya gusa asaba imbabazi, nta kibazo.”

Amakuru ahari ni uko ibibano byafatiwe aba bakinnyi barimo Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice na Munezero Fiston birimo gukatwa amafaranga ku mushahara naho Nahimana Shasiir akandika ibaruwa isaba imbabazi, gusa Gacinya yanze kugira icyo abivugaho, avuga ko hafashwe ibihano bidakanganye ariko byo kubagorora no kubereka aho bakosheje kugira ngo bikosore.

Biteganyijwe ko iyi kipe izagirana ikiganiro n’itangazamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru igasobanura iby’ibi bibazo byayivugwagamo n’uko irimo kwitegura kwerekeza muri Sudani y’Epfo gukina umukino wa mbere wa CAF Confederation Cup na Wau Salaam FC uzaba tariki 11 Gashyantare i Juba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa