skol
fortebet

Rayon Sports yahawe amafaranga ya mbere na SKOL ayifasha gutegura neza umwaka w’imikino

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko uruganda rwa SKOL rwamaze kubaha amafaranga ya mbere yo gutegura umwaka w’imikino mushya ugomba gutangira kuwa 04 Ukuboza 2020.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri Cyumweru, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko uru ruganda rwahaye iyi kipe miliyoni 25 Frw zo kwifashisha mu gihe bakomeje ibiganiro byo kuvugurura amasezerano yari kuzarangira mu 2022.

Ati “Impamba ya mbere nyuma yo kuganira n’umufatanyabikorwa wacu tumwereka gahunda y’ibikorwa, kuko byihutaga, kunononsora amasezerano, kubanza kuyasoma, tukayahuza n’amategeko, tukayahuza n’imikoranire, tukayahuza n’ibyo tubaha n’ibyo baduha, twavuze ko dukomeza kubiganiraho, ariko bemera kuduha amafaranga yo gutangira, miliyoni 25 Frw.”

Kuwa Kabiri,tariki ya 27 Ukwakira 2020, ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe, Ivan Wulffaert bagirana ibiganiro bavuze ko byari bishimishije.

Bivugwa ko SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports ko igiye kuzamura amafaranga yatangaga akava kuri Miliyoni 66 FRW ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo no kwamamaza kuri bus.

Mu mafaranga SKOL izajya iha Rayon Sports buri mwaka harimo miliyoni 120,yiyongeraho imyambaro ya miliyoni 25 FRW,ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 FRW,amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 FRW.

Mu 2017,nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu, kuri ubu ari mu nzira zo kuvugururwa.

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa