Rayon Sports yahishuye amakuru mabi ku bakinnyi bayo bakomoka muri Uganda
Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024
Abakinnyi 3 bakomoka mu gihugu cya Uganda bakinira Rayon Sports barimo : Simon Tamale, Charles Bbaale na Joachiam Ojera kugeza n’iyi saha ntabwo baragaruka mu ikipe nyamara iminsi y’ikiruhuko bari barahawe yararangiye.
Ngabo Robben ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Rayon Sports, yabwiye IGIHE ko nta makuru bafite kuri aba bakinnyi.
Ati "Duheruka kuvugana na bo ku wa Kabiri batubwira ko bagiye kuza, ariko kugeza ubu barabuze. Nta yandi makuru tubafiteho."
Ku rundi ruhande,Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu n’Umunya-Maroc Youssef Rharb, bombi bakoze imyitozo ku wa Gatatu nyuma yo kuva mu biruhuko.
Ku mukino wa Gasogi United, Rayon Sports izaba yagaruye Nsabimana Aimable na Mitima Isaac batakinnye imikino iheruka kubera imvune, ni mu gihe abakinnyi bashya barimo Alon Paul Gomis n’Umunyezamu w’Umunya-Sénégal, Khadime Ndiaye, bombi babonye ibyangombwa byo gukina.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 mu gihe Gasogi United bazakina iri ku mwanya wa munani n’amanota 18.
Kuri uyu wa gatanu saa 18:00, Rayon Sports izakira Gasogi United ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Ibitekerezo
tuzansinda gasogi ibitego 2 kubusa
Eric Gatsibo muduhe amakuru ya hamis sedrick