skol

Rayon Sports yahishuye amamiliyoni yasaruye mu bafana baguze amatike batagera ku kibuga

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nubwo nta bafana bageze kuri stade mu mikino 6 y’amatsinda yakinnye mu itsinda B ryo gushaka itike yo kwinjira mu makipe 8 ahatanira shampiyona yagurishije amatike 7,812 mu mikino 6, yinjije amafaranga 6,512,000 FRW.

Rayon Sports ibeshwaho n’urukundo rw’abafana bayo yahishuye ko yinjije asaga miliyoni 6 FRW binyuze ku bafana baguriye amatike kuri telefoni zabo cyane ko muri iyi minsi bitemewe ko abantu bajya kuri stade.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Rayon Sports yagize iti "Twishimiye kubamenyesha umusaruro wavuye mu gikorwa cyo kugura amatike y’imikino y’amatsinda ya Rayon Sports.

Muri rusange, amatike yose yaguzwe ni 7,812 mu mikino 6, yinjije amafaranga 6,512,000 Frws."

Nkuko byagaragajwe muri iri tangazo, Rayon Sports yatangiye imikino abafana bayifitiye icyizere ariko kutitwara neza mu mikino ya nyuma byatumye amatike yagurwaga kuri match agabanuka.

Urugero rubihamya nuko ku mukino wa mbere Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 haguzwe amatike 2734 ariko guhera kuwo yanganyije na Rutsiro 1-1 ntiyageze kuri 800.Ku mukino w’umunsi wa nyuma na Gasogi United,hagurishijwe amatike 596 gusa.

Abafana ba Rayon Sports nk’ibisanzwe bakunda iyi kipe iyo iri mu bihe byiza ariyo mpamvu bamwe banditse bayisaba bati "Mutange ibyishimo abafana babahe amaboko."

Undi yagize ati "Murabonako ariko uko muhereye ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma harimo kugabanyuka kwa tike zagurwaga, bigire ubusobanuro bitanga kuri Management ya Equipe!Abakunzi ndetse n’abafana nta motivation mwaduhaye, mushakishe intsinzi tickets tuzazigura."

Rayon Sports ntiyitwaye neza mu mikino y’amatsinda iheruka kuko nubwo yazamutse ari iya mbere n’amanota 9 mu mikino 6,yakinaga umupira mubi,urwego rwa bamwe mu bakinnyi rwari hasi ndetse n’ikinyabupfura cyari gike.

Rayon Sports iratangira urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona ikina na AS Kigali ihagaze neza ndetse birasaba ko iyitsinda kugira ngo abafana bongere bayigirire icyizere.

Ingengabihe y’uko amakipe ahatanira shampiyona azahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa