skol
fortebet

Rayon Sports yahishuye umubare w’abanyamahanga igiye kuzana

Yanditswe: Saturday 09, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Haringingo Francis,arashaka hasi hejuru igikombe cya shampiyona 2022-2023 ariyo mpamvu ari kugura abakinnyi ubutitsa.
Nyuma yo kugura abakinnyi 8,Rayon Sports yiyemeje kuva ku isoko ryo mu Rwanda ikerekeza mu mahanga aho yaraye isinyishije umukinnyi wa mbere muri 4 iteganya kwinjiza.
Rayon Sports biravugwa ko yasinyishije Mbirizi Eric wakiniraga Messager de Ngozi uri mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona ishize mu Burundi.
Ubwo yerekanwa (...)

Ubwo yerekanwa ku mugaragaro ku munsi w’ejo n’abamwungirije,umutoza Haringingo Francis yagize ati ": Turi kubaka ikipe izaha ibyishimo Aba Rayon, igikombe. Mu cyumweru gitaha turasinyisha abakinnyi nka 3."

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, umutoza Haringingo Francis, yavuze ko Rayon Sports igiye kugura abakinnyi bane b’abanyamahanga kandi basanzwe bakinira ibihugu byabo.

Ati “Tugiye kugura abanyamahanga agera kuri bane bazaza basanga abahari. Ni abanyamahanga navuga ko bakinira ikipe z’ibihugu byabo. Muzababona. Harimo abakina hagati, hari n’abakina basatira izamu, ni ukuvuga ku myanya dukwiye kongeramo imbaraga.”

Agaruka ku bakinnyi iyi kipe yamaze kugura, bamwe bavuga ko batari ku rwego rwo kuyikinira, Haringingo yavuze ko atari uko bimeze kuko bari bahagaze neza aho bakinaga.

Ati “Urebye abakinnyi turi kugura, ni amahitamo yihariye nta kindi kintu. Hari umuntu ushidikanya kuri Rafael? Hari ushidikanya kuri Ngendahimana? Ni ukuvuga ngo amazina abantu batazi, bagira ubwoba ariko namwe mubibafashamo.”

Yakomeje agira ati “Mubereka ko bariya bakinnyi badashobora gukina muri Rayon Sports, ariko bafite ubushobozi bwo gukina muri Rayon Sports, bafite n’imibare myiza isumba iy’abari bari muri Rayon Sports.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa