Rayon Sports yakemuye ibibazo by’abakinnyi bayo mbere y’umukino wa Enyimba FC
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano abakinnyi 2, Manishimwe Djabel na Bashunga Abouba bari bamaze igihe bavugana ndetse byatumye bahagarika imyitozo yatangiye mu cyumweru gishize.
Nyuma yo gutangaza ko atazagaruka mu myitozo atarahabwa amasezerano,Manishimwe Djabel yamaze kongererwa amasezerano bivugwa ko ari ay’imyaka 2 mu gihe Bashunga Abouba we bikigoye kumenya igihe amasezerano ye azamara.
Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga,Rayon Sports yahaye Manishimwe Djabel akayabo ka miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse imwemerera n’umushahara w’ibihumbi 650 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bituma atera umugongo APR FC na Gor Mahia zamwifuzaga.
Djabel ntiyatangiranye na bagenzi be imyitozo yatangiye ku wa 6 Nzeri 2018 kubera ko atari yakumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse yifuzaga kumenya neza ibyerekeye ahazaza he mbere y’umukino wa Enyimba FC.
Umukinnyi utaragaruka mu myitozo ni Mutsinzi Ange nawe warangije amasezerano, gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko atarumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bishoboka ko yakwerekeza mu ikipe ya APR FC nayo bari kuvugana.
Mu yandi makuru ari kuvugwa muri Rayon Sports,ni uko iri gushaka rutahizamu utyaye mu gihugu cya Mali mu ikipe ya AS Bamako wo gusimbura Ismaila Diarra werekeje muri Algeria.
Bashunga na Djabel bongereye amasezerano muri Rayon Sports
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *